Free YouTube views likes and subscribers? Easily!
Get Free YouTube Subscribers, Views and Likes

KORA KURI YESU by HOZIANA George Dimitrove SDA Maputo/Mozambique Official Video

Follow
Hoziana choir Mozambique

Bakunzi b’ibihangano byacu,Turabasuhuje! Muraho neza!
Hashize igihe tutabagezaho ibihangano byacu kuko twari turi kubitunganya mu buryo bw’amashusho!

Ubu rero twabageneye ndirimbo ivuga ngo “KORA KURI YESU”

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo,bugaruka ku mugore wari warashengutse kubw’intimba yaterwaga n’uburwayi bwo kuva imyaka 12.
Abaganga bari baramuvuye ariko ntibashoboraga kumukiza yari ategereje kuzipfira,yaje kubwirwa ko uwitwa Yesu yamukiza,ubwo uyu mugore yageraga kuri Yesu YAMUKOZEHO gusa maze ahita akira!


Wowe uri kumva iyi ndirimbo nawe Ufite intimba ziguhangayitse, urarwaye cyangwa se ufite ibindi bihangayitse umutima wawe! KORA KURI YESU, kandi uko bamukoraho ni ukwiga ibyanditswe byera ukanamutabaza mu masengesho yawe! Jya umubwira Byose!

Iyi ndirimbo ikunezeze

Songwriter:Jacques Lameck
Beat: Manasseh Ntaki pro
Videomaker: Extramile Production
Local: Maputo/Mozambique
Singers: Hoziana Choir


Choral Hoziana ni umutwe w’abaririmbyi ubarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ryitwa George dimitrove mu gihugu cya Mozambique mu mugi wa Maputo.

Intego yacu ni Ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu binyuze mu ndirimbo.

Wifuza kumva izindi ndirimbo zacu washakisha izi byumwihariko:

_Baraba
_Yemwe magufwa mwe
_Azasanganirwa



Imana ibahe umugisha

#Hozianachoir

posted by tussenzetr6